Uburayi bwatsindiye igikombe cya Ryder

Irushanwa rya ryder muri Scotland
Image caption Irushanwa rya ryder muri Scotland

Abakinnyi ba golf bo mu burayi batsindiye igikombe cya Ryder mu mukino bakinaga n'abanyamerika i Gleneagles muri Scotland.

Bagiye mu mukino wa nyuma barusha cyane abanyamerika.

Umukinnyi wa mbere kw'isi ubu mu mukino wa gold, bwana Rory Mcllroy wo muri Ireland y'amajyaruguru niwe watanze umwitangirizwa arusha umunyamerika w'umusore Rickie Fowler.

Ishoti ryatumye itsinzi iboneka ariko ryatewe na Jamie Donaldson wo muri Wales. Kuva mu mwaka w'i 2008, Amerika ntiratsindira iryo rushanwa.