Igikombe cya Afurika 2015 kizakinirwa he?

Maroc isaba CAF guhindura amatariki y'iyo mikino. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Maroc isaba CAF guhindura amatariki y'iyo mikino.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika – CAF – yabajije Afurika yepfo na Ghana niba bishobora kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika yagombye kubera muri Maroc mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Mu cyumweru gishize, igihugu cya Maroc cyasabye CAF guhindura amatariki iyo mikino izaberaho kubera gutinya ko indwara ya Ebola yakwinjira muri icyo gihugu. Ministri ushinzwe imikino muri Ghana, Mahama Ayariga, yavuze ko CAF yandikiye igihugu cye ibaruwa ibabwira ko Maroc yerekanye ko bishoboka cyane ko itazakira iyo mikino niba itariki yateganirijwe kuberaho idahinduwe.

BBC kandi yabonye ibaruwa nkiyo CAF yandikiye Afurika yepfo. Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yavuze ko idashobora guhindura amatariki y’iyo mikino.

Yemeye ariko ko ku itariki ya 2 z’ukwezi gutaha iziga ibyo yasabwe na minisiteri y’ubuzima ya Maroc mbere yo guhura n’abategetsi ba Maroc ku munsi ukurikiraho.