Iran yakatiye impirimbanyi kubera volleyball

Abagore muri Iran ntibemerewe kureba volleyball Uwufise ububasha kw’isanamu Free Ghonche Ghavami
Image caption Abagore muri Iran ntibemerewe kujya ku bibuga kureba volleyball.

Umugore ufite ubwenegihugu bwa Iran n’Ubwongereza wafungiwe muri Iran nyuma yaho ageragereje kureba umukino w’abagabo muri volleyball yakatiwe gufungwa umwaka umwe.

Ghoncheh Ghavami, w’imyaka 25, yahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza amagambo yangisha abaturage ubutegetsi.

Iran yashyizeho amategeko abuza abagore kujya kureba imikino ya volleyball muri 2012.

Ubundi abagore bamaze igihe kirekire batemerewe kujya ku bibuga kureba imikino yo mu mupira w’amaguru. Abategetsi ba Iran bavuga ko abagore bakenewe kurindwa kubera imyitwarire y’abafana b’abagabo.

Ghoncheh Ghavami yari mu itsinda ry’abagore bagerageje kureba umukino wa volleyball wahuje Iran n’Ubutaliyani ku itariki ya 20 z’ukwa gatandatu.