G.Equatoriale ikomeje kwitegura igikombe cya Afurika

Imikino y'igikombe cya Afurika ubundi yagombaga kubera muri Maroc Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Imikino y'igikombe cya Afurika ubundi yagombaga kubera muri Maroc.

Abubatsi bo mu mujyi wa Mongomo barakora amanywa n'ijoro kugirango imwe mu masitade agomba kwakira imikino y'igikombe cya Afurika cy'ibihugu mu mwaka ibe yuzuye mu gihe hasigaye ukwezi kurengaho gato ngo imikino itangire.

Mongomo - Perezida wa Guinee Equatoriale Teodoro Obiang akomoka - hamwe na Ebebeyin, Bata na Malabo niyo mijyi ine izakira iyo mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika.

Umukino uzafungura irushanwa uzakinirwa i Bata ku itariki ya 17 z'ukwezi gutaha.

Nyuma y'iminsi ibiri niho Senegal na Ghana bizakinira mu mujyi wa Mongomo.

Igihugu cya Guinee Equatoriale cyemeye kwakira iyo mikino nyuma yaho igihugu cya Maroc cyangiye kuyakira nkuko byari biteganijwe kubera ubwoba bw'uko abafana bashoboraga kwinjiza indwara ya Ebola muri icyo gihugu.