Irushanwa ry'igikombe cya Afurika kirakomeza

Guinea Equatorial yakoze "ibitangaza" Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Guinea Equatorial yakoze "ibitangaza"

Mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu cya Afurika mu mupira w’amaguru, Guinea Equatorial yakiriye iri rushanwa yakoze ibisa n’ibitangaza itungura Gabon iyitsinda ibitego 2-0.

Instinzi ya Guinea Equatorial yanatumye ikatisha itike ya kimwe cya kane cy’irushanwa.

Si abakinnyi, n’abafana gusa batunguwe n’ibyavuye muri uyu mukino.

Umutoza Estaban Becker, yishimiye iyi ntsinzi atangaza ko yavuye ku muhate ukomeye, ishyaka no kwitanga kw’abakinnyi be.

Guinea Equatorial yahabwaga amahirwe macye ugereranyije n’andi makipe ari mu irushanwa, ibaye mu za mbere zikomeje ivuye mu itsinda A inyuma ya Congo Brazzaville

Yatsinze inshuro imwe inganya kabiri.

Gukomeza kwa Guinea Equatorial ariko kwateye ibyishimo bivanze n’impungenge z’umutekano.

Hari ubwoba ko sitade yubatswe yakira abantu ibihumbi bitanu (5,000) ishobora kuba nto cyane ku kivunge cy’abafana bitezwe kureba imikino ya kimwe cya kane.

Congo yo yari ikeneye kunganya gusa, yakomeje itsinze Burkina Fasso 2-1.

Thierry Bifouma niwe wafunguye amazamu ku mupira mwiza wakaswe na Ferebory Dore.

Congo yakomeje inahesha umutoza wayo Claude LeRoy agahigo ko kugera muri kimwe cya kane ku nshuro ya karindwi mu nshuro umunani agiye mu irushanwa atoza ibihugu bitanu bitandukanye.

Mu yindi mikino mu mpera z’iki cyumweru gishize, Cameroun yanganyije na na Guinea 1-1.

Cote d’Ivoire imwe mu zatangiye irushanwa ihabwa amahirwe inganya na Mali nayo 1-1.

Kuri uyu wa mbere, hateganyijwe imikino ibiri ibera isaha imwe (18:00 GMT).

Ibirwa bya Cape Verde birahura na Zambiya naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iraba ikina na Tuniziya.

Zambiya itegereje isuzuma rya nyuma ku mukinnyi wayo Emmanuel Mayuka ukinira Southampton mu Bwongereza, wavunitse ku mukino igihugu cye cyahuye na Tuniziya ku wa gatanu ushize.

Chipolopolo, nk’uko ikipe y’igihugu yitwa igomba gutsinda uyu mukino niba ishaka kugumana icyizere cyo gukomeza muri kimwe cya kane.

Ntibiza kuyorohera ariko kuko umutoza wa Cape Verde Rui Aguas yatangaje ko kuza mu makipe umunani akomeza mu kiciro gikurikiyeho ari yo ntego ku ikipe ye.

Cape Verde kandi ishobora gukenera kunganya gusa kugira ngo ikomeze, bitewe n’ibiza kuva mu wundi mukino mu itsinda rimwe.

Tuniziya ifite amanota ane, Cape Verde na DRC abiri, mu gihe Zambiya ifite inota rimwe rukumbi.

Ejo ku wa kabiri Senegal izahura na Aligeriya, Afurika y’Epfo ikine na Ghana.

Ku munsi wa gatatu hakaba umukino utegerezanyijwe amashyushyu menshi wa Cameroun na Cote d’Ivoire.

Kuri uwo munsi kandi Mali ikazaba ikina na Guinea.

Imikino ya kimwe cya kane ikazatangira ku wa gatandatu no ku cyumweru.