Bitangiye gushyuha mu gikombe cya Afurika

Algeria iri mu cya kane cy'irushanwa nyuma yo gutsinda Senegal Uwufise ububasha kw’isanamu getty
Image caption Algeria iri mu cya kane cy'irushanwa nyuma yo gutsinda Senegal

Amakipe abiri yaraye abonye itike yo kujya muri kimwe cya kane cy’irushanwa ry’igikombe cy’Afurika.

Ghana yasezereye Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-1 nyamara Mandla Masango niwe wari wafunguye amazamu bwa mbere ku ruhande rwa Bafana Bafana.

John Boye wa Ghana yishyura ku munota wa 73, Andre Ayew abona igitego cy’intsinzi ku munota wa 83.

Bwari ubwa mbere Ghana itsinda igitego Afurika y’Epfo mu gikombe cya Afurika.

Ariko abakinnyi b’umutoza Avram Grant basa n’abari baje biteguye kurangiza aya mateka.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Rutahizamu Andre Ayew niwe wahesheje intsinzi Ghana

Mu mukino wa kabiri waberaga rimwe mu itsinda ryiswe iry’urupfu kubera amakipe yarihuriyemo, Senegal yasabwaga inota rimwe gusa kugira ngo ikomeze mu kindi kiciro cy’amarushanwa, yasezerewe na Alijeriya itsinzwe 2-0.

Riyad Mahrez ukinira Leicester muri shampiyona y’u Bwongereza yafunguriye amazamu Alijeriya ku munota wa 11 w’umukino.

Mu muhate n’ubukana bwo gushaka kwishyura, abakinnyi ba Senegal bashakishirije igitego hasi no hejuru.

Ariko bateshuka ku nshingano zo gusatira banugarira.

Nabil Bentaleb wa Tottenham abyungukiramo, atsinda icya kabiri cya Alijeriya ku munota wa 82 cyarangije indoto za Senegal zo kugera muri kimwe cya kane, isezererwa mu marushanwa gutyo.

Tombola

Kuri uyu wa gatatu, umukino w’ishiraniro uri hagati ya Kameruni na Cote d’Ivoire.

Invozu za Cote d’Ivoire zirakina zidafite babiri mu bakinnyi bazo ngenderwaho: Cheick Tiote na Rutahizamu Gervinho bari mu bihano.

Kameruni nayo irabura Eyong Enoh ukina hagati wavunitse mu mukino wa mbere bakinnye na Mali.

Itsinda D ririmo imibare ikomeye cyane kuko imikino yose yabanje yarangiye ari 1-1.

Amakipe yose afite amanota angana, ikinyuranyo cy’ibitego kimwe, n’umubare w’ibitego yatsinze ni umwe.

Byongeye gutya byasaba kwitabaza tombora kumenya ukomeza muri kimwe cya kane.

Hagati aho Gineya na Mali nazo zirahura mu wundi mukino ubera rimwe.

Imikino yombi iratangira saa 1800 ku isaha mpuzamahanga (GMT).

Imikino ya kimwe cya kane izatangira kuri uyu wa gatandatu, Congo ihura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tuniziya ikine na Gineya Equatorial yakiriye amarushanwa ikanagera muri kimwe cya kane itunguranye cyane nyuma yo gutsinda Gabon 2-0.

Ghana yo ikazisobanura n’izaba iya kabiri mu itsinda D mu gihe Alijeriya itegereje iba iya mbere mu itsinda D nyine.