CAF yahaye ibihano Maroc

Guinee Equatoriale yemeye kwakira imikino y'uyu mwaka. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Guinee Equatoriale yemeye kwakira imikino y'uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika – CAF – ryahanishije igihugu cya Maroc kutazakina mu marushanwa abiri ataha y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu.

Maroc ihawe iki gihano kubera ko yanze kwakira imikino y’icyo gikombe cy’uyu mwaka nkuko byari biteganijwe kubera gutinya ko abafana binjiza ku butaka bwayo indwara ya Ebola.

Maroc yasabaga ko itariki iyo mikino yagombaga kuberaho yimurwa ikigizwa inyuma ariko ishyirahamwe CAF rirabyanga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryo ryahanishijwe kwishyura CAF amafaranga y’ihazabu agera kuri miliyoni imwe y’amadolari y’abanyamerika n’impozamarira igera kuri miliyoni 8 z’ama Euro.

CAF yagombye kwitabaza igihugu cya Guinee Equatoriale kugira ngo kiyakire.

Umukino wa nyuma mu irushanwa ry'uyu mwaka uteganijwe kubera muri Guinee Equatoriale ku cyumweru itariki ya 8 z’ukwa kabiri hagati ya Ghana na Cote d’ivoire.