Wimbledon 2015: Williams yatsinze bimugoye cyane

Image caption Serena Williams (ibumoso) yatsinze Heather Watson (iburyo) mu mikino ya Wimbledon

Umwongerezakazi, Heather Watson, uri ku isonga ku rutonde rwa tenis mu Bwongereza, yabanje guhangara nimero ya mbere ku rutonde rw’isi Serena Williams, mbere yo gutsindwa mu gice cya gatatu cy’imikino ibera i Wimbledon.

Watson w’imyaka 23 yazamutse nyuma yo gutsindwa iseti imwe, atsinda ibice byose by’iseti ya kabiri. Serena Williams watsindiye amarushanwa akomeye ya tenis bita ‘Grand Slam’ inshuro 20, azakina na mukuru we Venus mu mukino w’ikiciro gitaha.

Abongereza basigaye mu irushanwa mu kiciro cy’abagabo, Andy Murray na James Ward bazakina bombi ku wa gatandatu tariki ya kane z’ukwezi kwa gatandatu, 2015.