Wimbledon 2015: Djokovic atsinze Federer

Image caption Umukinnyi Novac Djokovic yishimiye gutsinda Roger Federer ku mukinno wa nyuma w'irushanwa rya Wimbledon 2015

Umukinnyi Novak Djokovic wari usangaywe igikombe yatsinze Roger Federer wagitsindiye inshuro 7, bituma atwara Wimbledon ku nshuro ya gatatu.

Umunya Serbiya w’imyaka 28 y’amavuko, yatsinze 7-6 (7-1) 6-7 (10-12) 6-4 6-3 acaho ibindi bihangange nka Jimmy Connors, Andre Agassi and Ivan Lendl ku rutonde rw’abatsinze amarushanwa akomeye.

Roger Federer w’imyaka 33, yari yizeye kuba umukinnyi wa mbere utwaye Wimbledon inshuro umunani.

Umukinnyi w’Umusuwisi yatsinze iseti ya kabiri ariko Djokovic yazamukanye imbaraga atsinda umukino wamaze amasaha abiri n’iminota 56.

Ugutsindwa kwa nimero ya mbere ku isi guheruka, kwabaye akina na Stan Wawrinka ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya French Open, mu kwezi gushize kwa gatandatu.

Ariko nyuma y’ibyumweru bitanu yateye intambwe yikosora mu kubura ku gikombe kimwe ataratwara.

Federer yari yahaye abakunzi be icyizere ko yashoboraga guhindura ibyabaye ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize, yatsinzwe na Djokovic, igihe yakinaga neza bitangaje mu gutanga idenesi (ibyo bita guseriva) akuramo Andy Murray muri kimwe cya kabiri.

Ariko Djokovic niwe waje ku isonga akina neza igihe byari ngombwa.