Raheem Sterling azasiba imyitozo ya Liverpool.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Raheem Sterling (ibumoso) umukkinyi rutahizamu wa Liverpool

Raheem Sterling ntazitabira imyitozo ya Liverpool.

Umukinnyi rutahizamu wa Liverpool, Raheem Sterling, yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe bazajya mu myitozo ibanziriza shampiyona mu gihe Liverpool iri mu biganiro byo kumugurisha muri Manchester City.

Sterling yasabye kuva Anfield kandi yageretswe na City inshuro ebyiri mu kwezi kwa gatandatu, ariko amafaranga arangwa.

Umukinnyi w’imyaka 20 y’amavuko, afitanye amasezerano n’ikipe ye kugeza muri 2017, ariko yanze amasezerano mashya y’umushahara w’ibihumbi 100 by’ama pawundi ku cyumweru (£100,000).

Yasabye gukurwa ku rutonde rw’ikipe izajya mu rugendo muri Tayilande, Ositaraliya na Maleziya, ariko izina rye ryashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi 30 ku wa gatandatu.

Abakinnyi benshi bahoze bakinira Liverpool banenze cyane Sterling kuva yabwira umutoza Brendan Rogers n’umuyobozi mukuru w’ikipe Ian Ayre ko ashaka kuva mu ikipe mui iri cyi.

Yarantengushye

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe, Steven Gerrad, ubu ukinira ikipe ya LA Galaxy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko atengushywe n’uyu mukinnyi w’Umwongereza.

Yagize ati: “Si ngombwa kwitwaza uburwayi, cyangwa kwanga kujya mu rugendo.”

Yongeyeho ati:

“Abafana baramushyigikiye cyane, bashaka ko ahaguma kandi nemera ko nawe yagombye kuhaguma.”

Ariko, biravugwa ko Liverpool yamusize nyuma y’uko umukinnyi aziye ku kazi.

Ubushakashatsi buherutse bwerekanye ko Sterling ari umukinnyi muto uhenze cyane ku mugabane w’Uburayi.

Aza imbere y’umukinnyi wo mu binyuma wa Paris St Germain Marquinhos, na rutahizamu w’Umuholandi Memphis Depay uherutse kugurwa na Manchester United.