Beijing: Usain Bolt yerekanye ubudahangarwa

Usain Bolt Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Usain Bolt

Umunyajamayika Usain Bolt yagumanye ikamba rye ryo kwiruka metero 100 mu marushanwa yabereye i Beijing mu Bushinwa.

Usain Bolt yasize Justin Gatlin wahabwaga amahirwe menshi yo gutindira uyu mudari wa zahabu nyuma yo kumara inshuro 28 zose ntawumusize.

Ku kibuga Bird's Nest cy'i Beijing aho Usain Bolt yaboneye imidari 2 ya zahabu mu mwaka w'i 2008 mu mikino Olympic, niho iki cyamamare cyo muri Jamaica cyaje guca kuri Gatlin arangiza agize amasegonda 9.79

Umunyacanada Andre de Grasse n'umusore w'umunyamerika Trayvon Bromell bombi batsindiye umwanya wa gatatu bamaze kwiruka amasegonda 9.92.

Icyamamare Michael Johnson, umunyamerika watsindiye kenshi imidari ya zahabu mu kwiruka metero 400, ubu akaba yogeza iyi mikino kuri BBC, yavuze ko iri ariryo siganwa ribereye ryiza Bolt kurusha ayandi yose. Ngo kuko aha ntibyari ibyo gushakisha amayeri yo gutsinda, ngo byari uguhara ubuzima.

Ibi bitumye Usain Bolt atsindira umudari wa zahabu inshuro eshatu mu marushanwa y'isi, bityo agire umuhigo waciwe na Carl Lewis hamwe na Maurice Green.

Yose hamwe ushyizemo niyo yatsindiye mu kwiruka metero 200, Usain Bolt amaze kugira imidari ya zahabu 9.