Petr Cech yakuye Arsenal ahaga

Uwufise ububasha kw’isanamu .
Image caption Umunyezamu Petr Cech yatabaye Arsenal mu izamu mu mukino yakinaga na Liverpool

Umutoza wa Liverpool Brendan Rodgers yavuze ko intsinzi kuri buri kipe yari guha akanyabugabo ku isibaniro ryo gushaka umwanya mu makipe ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.

Mu mukino wari ubereye ijisho kuri sitade The Emirates, ariko ukarangira nta bitego, Arsenal na Liverpool bahatanye kuva ku munota wa mbere kugeza ku ifirimbi ya nyuma. Cyakora nta ruhande rwashoboye gutera ishoti yabyara igitego.

Uburyo nta gitego cyabonetse ni amayobera avanze no gukingira izamu bikomeye, abanyezamu bakaze ndetse no gukubita umutambiko w’izamu mu mukino wihariwe na Liverpool mu gice cya mbere, na Arsenal yisubiyeho mu gice cya kabiri.

Umunyezamu Petr Cech yasubije ibibazo byose byatumye umutoza Arsene Wenger amugura. Yakemuye ikibazo cyo kurinda izamu akuramo ibitego ku buryo bw’ubuhanga buhambaye.

Mu gihe umutoza Jose Mourihno atari yishimiye kumugurisha, ariko ny’iri kipe, Roman Abramovic akamuhemba kumureka akajya mu ikipe bahanganye nyuma y’imyaka yakiniye Chelsea.

Cech yasimbuwe na Thibaut Courtois mu izamu rya Chelsea.

Akijya muri Arsenal yabonekaga nk’umunyezamu uboneye kuri Arsenal, ariko bihinduka ku mukino wa mbere Arsenal yakinnye na West Ham.

Cech yakoze amakosa abiri yabyaye ibitego bibiri bya West Ham, aho Arsenal yatsindiwe ku kibuga cyayo.

Icyo gihe abibazaga niba Wenger atarakoze ikosa mu kumugura babonye uruvugiro.

Ariko ibyo byarangijwe n’ibikorwa yaraye akoze ku buhanga yerekanye mu izamu mu mukino wabonetsemo amashoti 34, nyamara ntubonekemo igitego.