Mo Farah yabonye undi mudari wa zahabu

Mo Farah yabonye zahabu mu kwiruka metero 5000. Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Mo Farah yabonye zahabu mu kwiruka metero 5000.

Mo Farah yabonye umudari we wa kabiri wa zahabu mu irushanwa ry’imikino ngororangingo ribera i Beijing mu rwego rw’isi.

Uyu munsi yabaye uwa mbere mu gusiganwa metero ibihumbi bitanu.

Mu mpera z’icyumweru gishize yari yabonye umudari wa zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

Uyu mwongereza ufite inkomoko yo muri Somalia abaye umuntu wa mbere ubonye iyo midari ibiri mu marushanwa ngororangingo akurikirana kubera ko mu irushanwa riherutse yari yabaye uwa mbere mu kwiruka metero ibihumbi bitanu na metero ibihumbi 10.

Mo Farah kandi abaye umuntu wa mbere utsindiye imidari muri kwiruka izo metero mu marushanwa atatu akurikirana kubera ko yanabonye imidari ya zahabu mu kwiruka izo metero mu marushanwa olimpiki yabereye i Londres muri 2012.