Isiganwa rya Tour du Rwanda rirakomeje

Image caption Irushanwa rya Tour du Rwanda ryo gusiganwa ku magare rirakomeje

Umunyarwanda Emile Bintunimana ni we wegukanye umunsi wa 3 w’isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare.

Urugendo rureshya na km 120 rwahagurutse i Kigali rwerekeza Huye, Bintunimana yarurangije akoresheje amasaha 3, iminota 2 n'imisegonda 18.

Ku mwanya wa 2 haje Valens Ndayisenga ufite Tour du Rwanda y'ubushize, naho Umufransa Liponne Julien arangiza ku mwanya wa 3.

Jean Bosco Nsengimana ni we ugifite wa mupira w’umuhondo kuva ku munsi wa mbere, kuko abo bahanganye batarashobora gukuramo umwitangirizwa yatanze.

Kuri uyu wa Gatatu, isiganwa rirakomeza ryerekeza Musanze (Ruhengeri) hareshya na km 95.