Ubwoba bwatumye umukino w'Ububiligi na Esipanye usubikwa

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Ububiligi na Espanye kuri uyu wa Kabiri I Buruseli, wasubitswe kubera ubwoba bushingiye ku mutekano nyuma y’ibitero byishe abantu i Paris.

Abantu 129 biciwe mu bitero byo ku wa Gatanu byanibasiye umukino wa gicuti wahuzaga Ubufaransa n’Ubudage kuri Stade de France.

Abashinjacyaha b’Ubufaransa bamenye ko uwacuze umugambi w’igitero ari Umubiligi.

Guverinoma y’Ububiligi yazamuye urugero rw’inkeke zishingiye ku iterabwoba irushyira ku kiciro cya gatatu, byerekana inkeke zikomeye.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ryavuze ko ryafashe iki cyemezo cyo gusubika umukino wari uteganyijwe gukinirwa kuri sitade yitiriwe King Baudouin mu murwa mukuru Buruseli, nyuma yo kuganira n’abagenzi babo bo muri Esipanye.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ibitero byo ku wa Gatanu i Paris, byibasiye Stade de France

Uru rwego rwagize ruti : ”Dushingiye ku mwuka udasanzwe, ntidushobora gushyira abakinnyi bacu cyangwa abafana mu kaga k’umutekano mucye.”

Rwongeyeho ko “rwababajwe bikomeye” n’icyemezo cyo gusubika umukino ku munota wa nyuma kandi ko “rwumva gutenguhwa kw’abafana benshi.”

Polisi yatanze izina rya Salah Abdeslam wavukiye mu Bubiligi, w’imyaka 26, nk’umuntu uri ku isonga mu bakekwa.

Igikorwa gikomeye cyo guhiga abagize uruhare n’abafatanyije nabo mu bwicanyi bacitse, kirakomeje.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, (FFF) ryafashe icyemezo cyo gukina umukino wa gicuti n’Ubwongereza kuri sitade Wembley kuri uyu wa Kabiri nijoro.

Stade de France ni hamwe mu hibasiwe n’ibitero byo ku wa Gatanu byagabwe i Paris, igihe ikipe y’igihugu yari irimo ikina umukino wa gicuti n’Ubudage.