FIFA: Sepp Blater na Michel Platini bagombye gufatirwa ibihano

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Michel Platini (ibumoso) na Sepp Blatter (iburyo)

Sepp Blater na Michel Platini bagombye gufatirwa ibihano.

Akanama gakora iperereza ku birego bya ruswa kavuga ko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, Sepp Blatter na visi perezida, Michel Platini bagombye gufatirwa ibihano muri iri shyirahamwe.

Komite ngengamyitwarire ikora iperereza muri FIFA yohereje imyanzuro yayo ku muyobozi w’ishami rishiznzwe gutanga ibihano.

Urubanza rutegerejwe mbere ya Noheli.

Ku wa Gatatu, komite ishinzwe ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi yanze ubujurire bwa Blatter na Platini, bw’igihano cy’iminsi 90 batagira uruhare mu bikorwa by’umupira w’amaguru. Bombi bahakana ibyo baregwa.

Urwego rw’iperereza rwavuze ko icyegeranyo ndets en’ibihano bazahabwa bizatangazwa kubera impamvu zishingiye “ku mahame yo gufatwa nk’umwere mbere y’uko uhamwa n’icyaha”.

Rwongeyeho ko umuyobozi warwo, Dr Cornel Borbely, yivanye mu bikorwa byo gukora iperereza kuri Blatter na Platini mu rwego rwo kutagira aho ahurira no kubogama kubera aho bahuriye.

Blatter na Platini bahagaritswe mu kwezi kwa Cumi.

Blatter w’imyaka 79, aregwa gushyira umukono kuri kontaro „idashyigikiye” FIFA akanashyura Platini amafaranga ”adaciye mu mucyo”.

Ibindi kuri iyi nkuru