Tour du Rwanda: Nsengimana yatsinze agace ka 6

Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana ni we umaze kwegukana agace ka 6 ka Tour du Rwanda kahagurutse Rubavu kerekeza mu mujyi wa Kigali.

Aka gace kareshya na Km 156 ni ko gafatwa nk’akaruhanyije cyane muri iri rushanwa ryose.

Nsengimana yakoresheje amasaha ane, iminota 10 n’amasegonda makumyabiri n’abiri (4h10 min 22), naho muri 10 ba mbere hakaba habonetsemo Abanyarwanda 8.

Image caption Abafana bareba irushanwa ni benshi cyane. Bamwe barebera mu mazu

Bitabaye ibitungurana, u Rwanda ni rwo rufite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko kugeza ubu Nsengimana arusha umunyamahanga umuri hafi ikinyuranyo cy’iminota igera kuri itatu.

Irushanwa rishigaje umunsi umwe gusa ngo rirangire, ugaragara nk’utazagora abakinnyi kubera ko bazazenguruka umujyi wa Kigali gusa mbere y’uko hatangazwa uwegukanye irushanwa ryose.

Ibindi kuri iyi nkuru