Tour du Rwanda 2015 yarangiye itsinzwe na J B Nsengimana

Image caption Jean Bosco Nsengiyumva yatsinze Tour du Rwanda 2015, niwe wagumanye agapira k'umuhondo irushanwa ryose

Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana w’imyaka 22 ni we wegukanye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda 2015.

Agace ka nyuma kareshya na km 120 kazengurutse umujyi wa Kigali, katsinzwe n’umunya Erythrea Eyob Mekseb cyakora irushanwa rusange ritsindwa na Nsengimana, wari washyize intera nini hagati ye n’abamukurikiye.

Kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma, uyu Nsengimana ni we wari wambaye ka gapira k’umuhondo dore ko nta wundi mukinnyi wari washoboye gukuraho umwitangirizwa yashyizeho.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryahiriye Abanyarwanda kuko bihariye imyanya 3 ya mbere.

Kwegukana iyi tour du Rwanda bisobanuye ko u Rwanda rugumanye iri rushanwa kuko ari na rwo rwari rwaryegukanye umwaka ushize.

Image caption Agace ka nyuma kareshya na km 120 kazengurutse umujyi wa Kigali

Umusore Valens Ndayisenga wari waryegukanye we ntiyashoboye kurirangiza kuko yafashwe n’uburwayi rigeze ku munsi wa 4.

Uretse u Rwanda rwegukanye iri rushanwa ikindi gihugu kigaragaje cyane ni icya Erythrea, yegukanye uduce tune (etapes) muri 7 twari rutigize isiganwa, ariko buri gihe yarangizaga yegeranye bya hafi n’abakinnyi b’u Rwanda.