U Rwanda na Uganda ku mukino wa nyuma

Rwanda coach Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Umutoza w'U Rwanda wifuza igikombe cya mbere

Mu mukino wa 1/4 U Rwanda rwasezereye Sudan kuri penaliti 4-2 na ho Uganda isezerera Ethiopia na yo kuri penaliti 5-3.

Sudan ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cya Bakri Osman Idriss waje guhabwa ikarita itukura mbere y'uko u Rwanda rwishyura bakajya mu minota y'inyongera .Sudan yongeye gufungura amazamu ariko Jean Baptiste ugiraneza ahita yishyura ku munota wa 110.

U Rwanda rwari rumaze iminsi rudahagaz neza ruzahura na Uganda imaze gutwara iki gikombe inshuro 13 .

Yo yageze ku mukino wanyuma isezereye Ethiopia kuri penaliti 5-3 nyuma y'uko umukino wari warangiye ari 0-0.