Uko amakipe ahagaze mu gikombe cy'Uburayi

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA

Nyuma y'imikino yo mu matsinda yarangiye kuwa gatatu, dore uko amakipe ahagaze mu irushanwa ry'igikombe cy'Uburayi - Champions League - mu mupira w'amaguru. Tombola yo kumenya uko amakipe azahura izaba ku wa mbere mbere isaa 11:00 GMT.

Itsinda A - Hazakomeza Real Madrid na Paris St Germain naho Shakhtar Donetsk izakina muri Europa League.

Itsinda B - Hazakomeza: Wolfsburg na PSV Eindhoven naho Manchester United izakina muri Europa League.

Itsinda C - Hazakomeza Benfica na Atletico mu gihe Galatasaray izakina muri Europa League.

Itsinda D - Hazakomeza Manchester City na Juventus naho Sevilla ijye muri Europa League

Itsinda E - Hazakomeza Barcelona na Roma mu gihe Bayer Leverkusen izakomereza muri Europa League

Itsinda F - Hazakomeza Bayern Munich na Arsenal naho Olympiakos ikomereze muri Europa League

Itsinda G - Hazakomeza Chelsea na Dynamo Kiev naho Porto izakina muri Europa League.

Itsinda H - Hazakomeza Zenit St Petersburg na Gent naho Valencia ikomereze muri Europa League.