U Rwanda rwatsinze Cote d'Ivoire 1-0

Image caption Amavubi (bambaye umuhondo) basatiriye cyane Les Elephants (bambaye icyatsi)

Amavubi y'u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere w'irushanwa rya CHAN 2016, mu gutsinda Les Elephants kuri Stade Amahoro yari yuzuye.

Igice cya mbere cyihariwe n'ikipe y'u Rwanda n'ubwo Cote d'Ivoire yanyuzagamo nayo igasatira.

Igitego cy'Amavubi cyabonetse ku munota wa 14 gitinzwe na Emery Bayisenge.

Hari ku ikosa ryari rikorewe mu metero 25 uvuye ku izamu rya Côte d'Ivoire.

Amavubi kandi yabonye ubundi buryo nka bubiri bwo kwinjiza igitego ariko amahirwe ntiyabasekera.

Côte d'Ivoire yakinnye isa nkirinda izamu cyane kurenza gusatira.

Mu gice cya kabiri Côte d'Ivoire iyobowe na rutahizamu Acho yokeje igitutu cyane izamu ry'u Rwanda.

Ku munota wa 63 umusifuzi yatanze penaliti ku Rwanda ku ikosa ritagaragariye benshi mu bari muri stade amahoro.

Image caption Abafana b'Amavubi ibyishimo byari byinshi

Emery Bayisenge yahise ayishyira mu ntoki z'umunyezamu.

Iminota 10 ya nyuma yaranzwe n'igihunga cyinshi ku bakinnyi b'u Rwanda, gusa umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye agaragaza ubuhanga bukomeye, umukino urangira gutyo u Rwanda rutahukanye intsinzi.

U Rwanda ruzongera gukina kuwa gatatu ruhura na Moroke.

Uwundi mukino witezwe uno munsi ni Gabon na Maroke.