Kongo yatsinze Ethiopia muri CHAN 2016

Image caption Abafana ba Kongo bari bawukenyereye

Republika iharanira Demokrasi ya Kongo yatsinze Ethiopia 3-0 mu mukino wayo wa mbere w'igikombe cya CHAN 2016.

Ethiopia yatangiye igice cya mbere yihagazeho, ku buryo benshi bayihaga amahirwe yo gutsinda uwo mukino, cyane cyane ko abakinnyi ba Kongo bagaragazaga kutabonana neza mu kibuga.

Gusa uburyo bwa mbere Kongo yabonye bwo kureba mu izamu ntiyabupfushije ubusa, hari ku munota 44 ubwo Lusadisu Guy yashyiragamo igitego cy'umutwe.

Mu gice cya kabiri Kongo yaje yariye karungu, irasatira karahava biyiviramo kubona ibindi bitego bibiri byihuse.

Ibyo bitego byatsinzwe na Nzinga Heritier(46') na Elia Meschack(58').

Muri icyo gice cya kabiri Ethiopia ikaba yarushijwe ku buryo bugaragara.

Kongo iyoboye iryo tsinda rya kabiri ifite amanota 3.