CHAN : Rwanda rwatsinze Gabon

Abakunzi b'u Rwanda
Image caption Abakunzi b'Amavubi ku mukino wa Gabon

U Rwanda rumaze kubona itike ya ¼ mu marushanwa ya CHAN nyuma yo gutsinda Gabon 2-1

Wari umukino usukuye, umukino wuzuyemo ishyaka ku mpande zombi ariko cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda.

Uyu munsi Amavubi y'u Rwanda yahinduye byinshi ku mikinire yayo.

Ibitego by’u Rwanda byombi byatsinzwe na rutahizamu Ernest Sugira, ku munota wa 43 no ku munota wa 46.

Image caption Abakunzi ba Gabon ku mukino w'u Rwanda

Icya Gabon cyatsinzwe na Salem Boupendza ku munota wa 55.

Gusa Gabon yarigiye kudobya icyagaragaraga ko ari umunsi mukuru, kuko ahagana mu minota ya nyuma, rutahizamu wabo yashose umupira mu izamu ry' u Rwanda, ugarurwa n' umutambiko w’izamu-----abakunzi b'Amavubi bariruhutsa!

Intsinzi y u Rwanda rero isobanuye ko Amavubi abaye ikipe ya mbere ibonye itike ya ¼ cy' aya marushanwa ya CHAN ahatanirwa n'abakinnyi bakinira gusa ku mugabane w'Afurika.

Uyu munsi habaye imikino yo mw'itsinda A.

Umukino wakurikiyeho wahuje Maroc na Cote d'Ivoire.

Ejo hakazahura Cameroun na Ethiopia, naho DRC izahura na Angola.