Yanga yatsinze APR FC 2-1

Ni mu irushanwa ry’amakipe ahatanira igikombe cy’amakipe ya Afurika yatwaye ibikombe bya shampiyona iwayo, mu kiciro cy’amajonjora.

Ikipe ya Yanga yo muri Tanzaniya yabonye igitego hakiri kare, ku munota wa 16 gitsinzwe na Juma Abdoul. APR FC yashakishije igitego cyo kwishyura mbere yo kujya kuruhuka ariko igice cya mbere kirangira nta gihindutse.

Mu gice cya kabiri, Yanga yihariye umukino ibifashijwemo cyane n’Umunyarwanda Harouna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Uku gusatira kwaje kubyara umusaruro ku munota wa 80, Yanga yinjiza igitego cya kabiri.

Mu minota y’inyongera, APR F C yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Sibomana Patrick, umukino urangira ari 2-1.

Ku bitego 2-1, APR FC izahura n’akazi katoroshye ku mukino wo kwishyura uzabera muri Tanzaniya nyuma y’icyumweru.

Uyu ni umukino wa kabiri, umutoza mushya wa APR, Nizar Kanfir akinnye kuva yahabwa aka kazi avuye mu gihugu cye cya Tuniziya.