Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Imvo n'Imvano

Image caption Igitabo INKUNDURA

Imvo n'imvano y'uyu munsi yibanze ku gitabo INKUNDARA-amateka y'intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi. Icyo gitabu cyanditswe Yohani Batista Nkuliyingoma cyasohotse mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Mbere ya jenoside,Nkuliyingoma yari umunyamakuru muri Orinfor aba n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru Imbaga. Nkuriyingoma yarokotse jenoside yo muri 94 aza kuba minisitiri w'itangaza makuru muri leta ya mbere y'ubumwe n'ubwyunge yashinzwe leta y'abatabazi imaze gutsindwa. Yabaye ministiri kugeza muri 1995. Ubu ari mu buhungiro mu Bubirigi.

Mu mwinjizo w'iki gitabo, Nkuriyingoma aravuga ko iki gitabo kivuga amateka y'intambara"yabereyeomo amarorerwa akomeye, arimo itsembabwoko n'itsembatsemba ikaba yarakuyeho ubutegetsi bwashyizweho na kudeta ya gisirikare yo ku wa 5 Nyakanga 1973 ibusimbuza ubundi bwa gisirikare buyobowe na Jenarali Majoro Pawulo Kagame. Nkuriyingoma aravuga ko igitabo cye ari icya mbere kivuga amateka y'intambara yo mu Rwanda cyanditse mu Kinyarwanda.

Antoine Mugesera, umusenateri wo mu ishyaka FPR nawe yarakotse jenoside amaze gusoma icyo gitabo. Munyandiko yashyize kuri internet, Mugesera aravuga ko hari byinshi Nkuriyingoma ajijisha nkana ku buryo bitesha agaciro igitabo cye. N'ibihe bitesha agaciro icyo gitabo cya Nkuriyingoma? Ese Nkuriyingoma we se arabivugaho iki? Ibyo nibyo mukurikira muri iki kiganiro hagati ya Nkuriyongoma na Mugesera. Ikiganiro mwagiteguriwe na Ally Yusufu Mugenzi.