Aziza Brahim mu njyana nyafurika, Africa beats

Aziza Brahim ni umuririmbyi ukiri muto wavukiye kandi agakuririra mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Algeria mu nkambi z'impunzi zo mu ntara ya Sahara y'uburengerazuba.

Kubera ijwi rye ryiza cyane, ubu afatwa nk'umwe mu baririmbyi bakomeye muri iyo ntara igenzurwa na Maroc ariko ikaba ishaka ubwigenge.

Aziza aharanira cyane ko iyo ntara yigenga, indirimbo ze akazitura abayituye.

Avanga injyana gakondo n'injyana y'icyesipanyole (langue espagnole).

Alubumu ye yitwa 'Soutak' yayisohoye mu ntangiriro z'uyu mwaka.