Everton yasezereye Chelsea muri FA Cup
Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Everton yasezereye Chelsea muri FA Cup

Umukinnyi rutahizamu wa Chelsea, Diego Costa, yashyizwe mu majwi kubera gushaka kurumana igihe Romelu Lukaku yarangizaga amahirwe yo gutwara igikombe na kimwe uyu mwaka ku yahoze ari ikipe ye.

Romelu Lukaku yatsinze ibitego bibiri byatumye ibona umwanya wayo muri kimwe cya kabire cy’irushanwa rwa FA Cup izakinira kuri sitade ya Wembley.

Costa yasaga n’uwarumye ku ijosi rya Gareth Barry wa Everton ahita anerekwa ikarita itukura ya mbere ahawe muri shampiyona y’Ubwongereza, n’ubwo umutoza wa Chelsea Guus Hiddink n’uwa Everton Roberto Martinez birinze kugira icyo bayivugaho.

Everton yabonye igitego cya mbere ku munota wa 77 cyiza cyane kandi yatsinze akoresheje ubuhanga bwite.

Ni gitego kibukije icyamamaye cyane cyatsinzwe na Ricky Villa wa Tottenham wacenze abakinnyi ba Manchester City hari mu mwaka wa 1981 ku mu kino wa nyuma wa FA.